Korora inkoko :

Inkoko idufitiye akamaro kanini cyane: amagi n’inyama byayo biraribwa, ushobora kandi kuyigurisha ukabona amafaranga ukayikenuza.

Inzu yazo igomba kuba yumutse, ifite umwuka uhagije n’urumuri rucishirije.

Ubukonje, ibiryo bibi n’umwanda bituma ayo matungo atiyongera!

Ntabwo inkoko zishobora gutera ziba mu kiziba.

Iyo bishobotse inzu yubakishwa amatafari ikagira impande enye zingana; buri ruhande rukagira metero, bagashyiramo inkoko enye.

Utashobora kubona amategura yayisakaza ibyatsi kuko bituma hatazamo ubushyuhe bukabije.

Hasi munzu, hagomba kuringanizwa, byashoboka hagasaswa amatafari, kandi hagasumba ubutaka bw’inyuma ngo hatazagira umuvu utemberamo.

Iyo nzu igomba kubakwa ku buryo ibisimba nk’inzoka, inturo n’ibindi … bitinjiramo.

Iruhande rw’iyo nzu kandi, hubakwa iyindi zitereramo, buri nkoko ikagira urwari rukwiye.

Waba ubishoboye ukaruzitira.

Mu nzu ziraramo, hajyomo imitambiko ziraraho.

Inkokokazi ibyiza ni ukuzibangurira igihe cy’izuba, isake imwe ntibe mu nkokokazi zirenze icumi.

Inkoko igomba gutora hanze kuko ihabona umwuka uhagije.

Inkoko irarira iminsi makumyabiri n’umwe.

Icyo gihe ni ngombwa kuyigaburira ukahiha amazi, ariko ukayireka ikajya hanze.

Iyo imishwi imaze kuvuka, bayishyira ukwayo.

Bakomeza kuyigaburira, ntibatume isohoka kare cyane cyane mu bihe bikonje, nko mu itumba.

Bashobora kuyireka ikajya mu zindi hashize ibyumweru bitatu cyangwa bine.

Inkoko zikera isuku kugira ngo zitarwara.

Iyo hari inkoko irwaye, ni byiza kuyishyira ukwayo, ikitabwaho, ikavurwa kugira ngo ejo itanduza izindi zigashira.